Uru rwandiko rw’inzira ruhabwa umunyarwanda wese urushaka n’abanyamahanga bafite uruhushya rwo gutura mu Rwanda. Uru ruhushya rubemerera gutembera mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari (CEPGL).
Ku kicaro gikuru cy’ibiro by’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, no ku biro by’ubuyobozi bukuru bikorera mu turere tw’u Rwanda. kanda hano
Uru ruhushya rugira agaciro k’umwaka umwe ku baturage b’ibihugu bigize uyu muryango, n’amezi atatu ku banyamahanga b’ibindi bihugu bafite uruhushya rwo gutura mu Rwanda.
Uru ruhushya rwongerwa ku muntu wese ubisabye.
Uru ruhushya rugurwa amadolari icumi (10$) cyangwa amafaranga afite agaciro k’ayo madolari.
Uru ruhushya rukoreshwa gusa mu bihugu bigize umuryangpo wa CEPGL (Rwanda, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo). Ukoresha uru ruhushya ntiyemerewe kuguma muri kimwe muri ibi bihugu igihe kirenze ukwezi adasohotse.
*Ifoto imwe ngufi y’ibara ya vuba ifotorewe ku kintu cy’umweru igaragaza imisaya yombi. (Ifoto igomba komekwa ku rupapuro rwuzuzwa n’usaba akoresheje umuti wabugenewe akirinda kuyomekaho akoreshe utwuma).
*Kuzuza urupapuro rusaba rwabugenewe: (kanda hano wuzuze urupapuro rwabugenewe)
*Fotokopi y’indangamuntu
*Gitansi y’amafaranga angana n’amadolari icumi (10 USD
*Icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bw’akagari
*Amafoto abiri magufi y’ibara ya vuba afotorewe ku gitambaro cyangwa urukuta by’umweru (Ifoto igomba komekwa ku rupapuro rwuzuzwa n’usaba akoresheje umuti wabugenewe akirinda kuyomekaho akoreshe utwuma).
*Kuzuza urupapuro rwabugenewe (kanda hano)
*Fotokopi ya pasiporo
*Fotokopi y’uruhushya rwa gutura mu Rwanda rugifite agaciro
*Icyemezo cya police cy’uko nta byaha akurikiranyweho
*Gitansi y’amadolari 10$ cyangwa andi mafaranga yemewe akoreshwa afite agaciro k’ayo madolari icumi.
*Uru ruhushya rutangwa mu gihe cy’umunsi umwe (01)
Umuntu usaba uru ruhushya niwe wiyizira ubwe.
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.