Uturiye imbibi ahabwa urwandiko rw’inzira rumufasha mu bikorwa bya buri munsi akora yambuka umupaka hakurikijwe amasezerano hagati y’u Rwanda n’ikindi gihugu, kimwe cyangwa byinshi bituranye na rwo kimwe n’imiryango yo mu karere
Umwana utarageza ku myaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko ushaka kwinjira cyangwa gusohoka mu Rwanda, agomba kuzuza ibi bikurikira:
1° kuba nibura ari kumwe n'umwe mu babyeyi be, cyangwa undi wabiherewe
ububasha n’ababyeyi be cyangwa umureberera;
2° icyemeza ko nibura umwe mu babyeyi be cyangwa umureberera yemeye kumuha uburenganzira bwo kugenda, (iki cyemezo kigomba kuba cyemejwe n’urwego rwa Leta).
3° Igihe umwana atwawe n’Ikompanyi itwara abantu, iyo Kompanyi igomba kwemera inshingano zo gutwara uwo mwana.
Mbere yo kwinjizwa cyangwa gusohorwa by’umurambo, uwuherekeje yereka umukozi wo mu biro by’abinjira n’abasohoka icyemezo kigaragaza ko umuntu yapfuye.
Umukozi wo mu biro b’abinjira n’abasohoka wo ku mupaka ashobora kugenzura umurambo mbere y’uko winjizwa cyangwa usohorwa.
Amasaha | y’akazi | ku mipaka | |
No | Umupaka | Ubwoko | Amasaha y’akazi |
1 | Gatuna | ubutaka | Amasaha 24 |
2 | Cyanika | ubutaka | Saa kumi n’imwe z’igitondo kugeza saa mbili z’ijoro |
3 | Corniche | ubutaka | Amasaha 24 |
4 | Poids Lourds | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saakumi n’ebyiri z’umugoroba |
5 | Rusizi I | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri zigitondo kugeza saa yine z’ijoro |
6 | Rusizi II | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
7 | Bugarama | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
8 | Akanyaru Haut | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
9 | Rusumu | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa yine z’ijoro |
10 | Kagitumba | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa mbili z’ijoro |
11 | Kigali International Airport | Ikirere | Amasaha 24 |
12 | Buziba | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
13 | Ruhwa | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
14 | Nshili | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
15 | Kabuhanga | ubutaka | ubutaka Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
16 | Nemba | ubutaka | Saa kumi z’igitondo kugeza saa yine z’ijoro |
17 | Akanyaru Bas | ubutaka | Saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba |
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.