AMABWIRIZA KU ISABWA RYA PASIPORO IKORANYE UBUHANGA
PASIPORO ISANZWE
Pasiporo isanzwe ihabwa umunyarwanda wese uyikeneye akayikoresha mu ngendo zitandukanye mu bihugu by’amahanga.
ISABIRWA:
Pasiporo zisabwa binyuze ku urubuga rw’IREMBO:
Usaba ashobora kujya ahatangirwa Serivice z’IREMBO bakamufasha cyangwa we ubwe akabyikorera anyuze ku rubuga rwa interineti rw’IREMBO.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa, usabye abona ubutumwa bugufi buturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bumubwira kuza ku Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka kugirango afatwe ibikumwe n’amafoto.
Umuntu urangije gukora ibi byose ahabwa Pasiporo,
Icytonderwa:
IGIHE ITANGIRWAMO
Iminsi ine (4) y’akazi
IGIHE RUMARA
Pasiporo y’abana imara imyaka 2 kubari munsi y’imyaka 5, cyangwa imyaka 5 kubari hagati y imyaka 5 na 16
Ku bantu bakuru hari Pasiporo y’ imyaka 5 n’indi y’imyaka 10.
IKIGUZI
Ikiguzi cya Pasiporo y’abana ni amafaranga y’urwanda ibihumbi makumyabili na bitanu (25.000 FRW).
Ikiguzi cya Pasiporo y’abantu bakuru ni amafaranga y u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75.000 FRW) kuri passiporo imara imyara 5, ni amafaranga y u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) kuri passiporo imara imyaka 10.
IBISABWA umuntu USHAKA PASIPORO :
1. ABANTU BAKURU
Indangamuntu
Kwishyura amafaranga asabwa
ABANA (BARI MUNSI Y’IMYAKA 16)
IYO ABABYEYI BASEZERANYE
Ibaruwa isabira umwana isinyweho n’ababyeyi bombi
Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma h’umweru
Fotokopi z’indangamuntu z’ababyeyi bombi hakerekanwa n’izumwimerere
Icyemezo cy’amavuko cy’umwana
Icyemezo cy’uko ababyeyi bombi bashyingiranywe
Kwishyura 25.000 FRW
IYO ABABYEYI BATASEZERANYE
Ibaruwa isaba isinyweho n’ababyeyi bombi
Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza isura neza ifite inyuma h’umweru
Fotokopi z’indangamuntu z’ababyeyi bombi hakerekanwa n’indangamuntu z’umwimerere
Icyemezo cy’amavuko cy’umwana
Icyemezo cy’uko umubyeyi (nyina) ari ingaragu (iyo ari se, icyemezo cy’uko amwemera «attestation de reconnaissance»)
Kwishyura 25.000 FRW
IYO ABABYEYI BOMBI BITABYE IMANA
Ibaruwa isabira umwana yanditswe n’umurera byemewe n’amategeko
Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma h’umweru
Fotokopi y’indangamuntu y’urera umwana, hakerekanwa n’iyumwimerere
Icyemezo cy’amavuko cy’umwana
Icyemezo ko ababyeyi bitabye imana
Fotokopi y’icyangombwa cyemerera kurera umwana
Kwishyura 25.000 FRW
IYO UMUBYEYI UMWE YITABYE IMANA
Ibaruwa isabira umwana isinyweho n’umubyeyi usigaye
Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma h’umweru
Icyemezo cy’amavuko cy’umwana
Icyemezo cy’uko umwe mu babyeyi yitabye imana
Icyemezo cyo gushyingirwa cyangwa ko ari ingaragu k’umubyeyi usigaye
Kwishyura 25.000 FRW
IYO UMWANA ARERWA N’ UMWE MU BABYEYI BATANDUKANIJWE N’ URUKIKO
Ibaruwa isabira umwana isinyweho n’ababyeyi bombi
Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma hera
Icyemezo cy’amavuko cy’umwana
Icyemezo cyangwa gatanya igaragaza imikirize y’ urubanza;
Kwishyura 25.000 FRW
Icyitonderwa:
Pasiporo zatanzwe kugeza kuwa 27 Kamena 2019 zifite agaciro k’imyaka 2 uhereye kuri iyo taliki kugeza kuwa 27 Kamena 2021
Iyo pasiporo itakaye cyangwa yibwe, nyirayo agomba kusaba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) icyemezo cy’uko yatakaye cyangwa yibwe.
Iyo bigaragaye ko uwibwe, uwatakaje cyangwa uwangije pasiporo yabigizemo uburangare, ku kiguzi cya passiporo asaba yongeraho amande angana n’icya kabiri cy’ikiguzi cy’iyo yatakaje
uwibwe, uwatakaje cyangwa uwangije pasiporo yari afite, asabwa kuza mu biro bishinwe gutanga pasiporo kugirango atange ibisobanuro by’uburyo yayibuze cyangwa yangiritse.
PASIPORO Y’AKAZI
Pasiporo y’akazi ihabwa umuntu woherejwe na Leta mu butumwa bw’akazi
AHO ISABIRWA
Pasiporo zisabwa binyuze ku urubuga rw’IREMBO:
Usaba ashobora kujya ahatangirwa Serivice z’IREMBO bakamufasha cyangwa we ubwe akabyikorera anyuze ku rubuga rwa interineti rw’IREMBO.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa, usabye abona ubutumwa bugufi buturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bumubwira kuza ku Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka kugirango afatwe ibikumwe n’amafoto.
Umuntu urangije gukora ibi byose ahabwa Pasiporo,
Icytonderwa:
Abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko ntibafatwa ibikumwe.
IGIHE IMARA
Imyaka itanu (5)
IKIGUZI
Ibihumbi cumi na bitanu(15.000) Frw
IBISABWA
Fotokopi ya «ordre de mission » cyangwa « A Qui de Droit » itangwa n’urwego rubifite mu nshingano
Indangamuntu
Kwishyura 15.000 FRW
Icyitonderwa :
Usanganywe pasiporo y’akazi, azana « ordre de mission » yonyine cyangwa « A qui de droit ».
Pasiporo y’Abanyacyubahiro ihabwa Abanyacyubahiro cyangwa abahagarariye u Rwanda mu mahanga n’abandi bagenwa n’Iteka rya Minisitiri.
AHO ISABIRWA
Pasiporo zisabwa binyuze ku rubuga rw’IREMBO:
Pasiporo zisabwa binyuze ku urubuga rw’IREMBO:
Usaba ashobora kujya ahatangirwa Serivice z’IREMBO bakamufasha cyangwa we ubwe akabyikorera anyuze ku rubuga rwa interineti rw’IREMBO.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa, usabye abona ubutumwa bugufi buturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bumubwira kuza ku Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka kugirango afatwe ibikumwe n’amafoto.
Umuntu urangije gukora ibi byose ahabwa Pasiporo,
Icytonderwa:
Abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko ntifatwa ibikumwe.
IGIHE IMARA Imyaka itanu (5)
IKIGUZI Ibihumbi mirongo itanu (50.000) FRW
IBISABWA:
Icyemezo cyo kujya mu butumwa gitanzwe n’urwego rubishinzwe
Indangamuntu
Kwishyura 50.000 FRW
Icyitonderwa:
Abemerewe gutunga Pasiporo y’Abanyacyubahiro nta yindi pasiporo bemerewe gukoresha cyeretse babiherewe uruhushya rudasanzwe.
Ku bisobanuro birenzeho, wahamagara:
Mrs. Ida NIBAMUHOZE: (ku basabiye ku Ubuyobozi Bukuru)
Mobile phone: +250 722159372
E-mail: production@migration.gov.rw
Mr. Emmanuel RUGERINDINDA (ku basabiye mu mahanga)
Mobile phone: +250 722174611
E-mail: diaspora@migration.gov.rw
Igihe utanyuzwe na serivisi wahawe, hamagara:
Mr. Jean Damascène RUSANGANWA, Umuyobozi wa Servisi zihabwa abenegihugu
Mobile phone: +250 722179386
E-mail: dcs@migration.gov.rw
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.