Abanyamahanga bafite imyaka cumi n’umunani (18) cyangwa irenga, baba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, bujuje ibisabwa nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ubwenegihugu bw’u Rwanda; bashobora kubona ubwenegihugu hashingiwe ku mpamvu zikurikira : Kuba usaba yaravukiye mu Rwanda, kuba usaba afite inkomoko mu Rwanda, kuba usaba yarashyingiranywe n’umunyarwanda, kugirwa umunyarwanda, no gusubizwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bunafasha abanyarwanda bifuza kureka ubwenegihugu iyo ubwo bifuza kubona butabemerera kugumana ubwo bari basangantwe.
* Ku cyicaro gukuru cy’Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu
* Ku biro by’Abinjira n’Abasohoka mu turere twose tw’igihugu
* Mu mahanga, isabirwa kuri ambassade cyangwa consulat z’u Rwanda usaba atuyemo
5.000 Frw cyangwa angana nayo mu mafaranga y’amahanga.
Amezi 3
* Kuzuza neza urupapuro rwabugenewe. kanda hano
* Inyandiko y’amavuko
* Icyemezo cy’umwirondoro
* Icyemezo kigaragaza ko igihe yavukiye ababyeyi bari batuye mu Rwanda
* Icyemezo cy’uko atakatiwe igifungo kigeze ku mezi atandatu cyangwa
* adakurikiranwaho icyaha;
* Kopi y’urwandiko rw’abajya mu mahanga iyo arufite, na kopi y’ikarita y’abanyamahanga iyo aba mu Rwanda ;
* Inyemezabwishyu y’amafaranga 5.000 adasubizwa; kanda hano usabe nimero yo kwishyuriraho
* Amafoto abili magufi y’ibara afite inyuma h’umweru kandi agaragaza imisaya yombi;
* Kugaragaza umwirondoro urambuye (CV)
* Ibindi bimenyetso ibyo aribyo byose byagaragaza ko usaba ubwenegihugu yavukiye mu Rwanda
* Kuzuza neza urupapuro rwabugenewe. kanda hano
* Inyandiko y’amavuko
* Kugaragaza mu nyandiko ko aho bari batuye hemerwa nk’u Rwanda;
Kuzana abanyarwanda nibura batatu bamuzi nk’umunyarwanda
* Amafoto abili magufi y’ibara afite inyuma h’umweru kandi agaragaza imisaya yombi;
* Inyemezabwishyu y’amafaranga 5.000 adasubizwa; kanda hano usabe nimero yo kwishyuriraho Amafoto abili magufi y’ibara afite inyuma h’umweru kandi agaragaza imisaya yombi
* Kugaragaza umwirondoro urambuye (CV)
* Kuzuza neza urupapuro rwabugenewe. kanda hano
* Inyandiko y’amavuko
* Inyandiko y’ishyingirwa
* Icyemezo cy’uko atakatiwe igifungo kigeze ku mezi atandatu cyangwa adakurikiranwaho icyaha
* Kopi y’urwandiko rw’abajya mu mahanga iyo arufite na kopi y’ikarita y’abanyamahanga iyo aba mu Rwanda
* Ibyemezo by’amavuko by’abana batarageza ku myaka y’ubukure bavutse mbere y’ubushyingiranwe batavutse ku mubyeyi w’umunyarwanda.
* Inyemezabwishyu y’amafaranga 5.000 adasubizwa; kanda hano usabe nimero yo kwishyuriraho
* Amafoto abili magufi y’ibara afite inyuma h’umweru kandi agaragaza imisaya yombi;
* Icyemezo cyatanzwe n’abayobozi b’aho yasezeraniye cyangwa atuye cyerekana ko yakomeje kubana neza n’uwo bashyingiranywe mu gihe cy’imyaka itatu ishize
Indangamuntu nyarwanda y’uwo bashyingiranywe ;
* Kugaragaza abanyarwanda 3 bazi umwe mu bashyingiwe w’umunyarwanda (Aho atuye, Umurimo akora, Isano, Telephone)
* Kugaragaza umwirondoro urambuye (CV) kubashakanye bombi
* Kuzuza neza urupapuro rwabugenewe. kanda hano
* Inyandiko y’amavuko
* Ibyemezo by’amavuko by’abana be batarengeje imyaka 18 y’amavuko
* Kuba nibura amaze imyaka itanu (5) mu Rwanda
* Kopi y’urwandiko rw’abajya mu mahanga n’icyemezo cy’uko yibaruje nk’umunyamahanga iyo aba mu Rwanda
* Icyemezo cy’ibikorwa birambye afite mu Rwanda gitangwa n’umuyobozi w’Akarere afitemo ibikorwa
* Icyemezo cy’uko atakatiwe igifungo kigeze ku mezi atandatu (6) cyangwa adakurikiranwaho icyaha
* Inyemezabwishyu y’amafaranga 5.000 adasubizwa; kanda hano usabe nimero yo kwishyuriraho
* Amafoto abili magufi y’ibara afite inyuma h’umweru kandi agaragaza imisaya yombi
* Kugaragaza umwirondoro urambuye (CV)
* Kuzuza neza urupapuro rwabugenewe. kanda hano
* Urwandiko rusobanura impamvu ashaka kureka ubwenegihugu
* Gusubiza ibyangombwa bimuranga yahawe nk’umunyarwanda
* Icyemezo cy’uko agiye kubona ubwenegihugu ;Kugaragaza ko adakurikiranwaho icyaha mu Rwanda
* Inyemezabwishyu y’amafaranga 5.000 adasubizwa; kanda hano usabe nimero yo kwishyuriraho
* Kugaragaza umwirondoro urambuye (CV)
* Kuzuza neza urupapuro rwabugenewe. kanda hano
* Urwandiko rusobanura impamvu ashaka gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda
Inyandiko y’amavuko
* Inyandiko igaragaza ko yigeze kuba umunyarwanda
* Inyandiko igaragaza ko yari yemerewe kureka ubwenegihugu bw’u Rwanda
Icyemezo cy’uko adakurikiranwaho icyaha mu gihugu afitiye ubwenegihugu;
* Inyemezabwishyu y’amafaranga 5.000 adasubizwa
* Kugaragaza umwirondoro urambuye (CV)
* Mbere yo kurahira, uwasabye kugirwa umunyarwanda (Naturalisation) yishyura amafaranga y’u Rwanda angana na 100.000 Frw cyangwa angana nayo mu mafaranga y’amahanga.
Ibindi byiciro by’abasaba ubwenegihugu bishyura amafaranga y’ u Rwanda angana na 20.000 Frw mbere yo kurahira.
* Abasabye ubwenegihugu bashingiye ku Nkomoko mu Rwanda bo ntibariha aya mafaranga kandi ntibasabwa kubanza kurahira.
Twakira inyandiko ziri mu ndimi zemewe mu Rwanda arizo, Ikinyarwanda, Icyongereza, n’Igifaransa.
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.