Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka butanga impushya zo gutura ziri mu bwoko bubiri, Uruhushya rwo gutura mu gihe kidateganyijwe n’uruhushya rwo gutura mu gihe giteganyije.
Mu gusaba uruhushya rwo gutura, mukande ku rwego mwifuza ku rutonde rw’impushya ziri ku rubuga murimo gusomaho aya makuru.
Aya makuru areba abasaba impushya zo gutura boseImpamyabumenyi/impamyabushobozi, Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo , Icyemezo cy’abashakanye, n’Icyemezo cy’amavuko bigomba kuba biri mu rurimi rw’igifaransa cyangwa icyongereza.
Usaba uruhushya rwo gutura, ahabwa iminsi 15 nyuma yo kwinjira mu Rwanda kuba yarangije gusaba uruhushya rwo gutura ku buyobozi bushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Iyo ayirengeje acibwa amande y’ubukererwe nk’uko ateganywa n’Itegeko ry’Abinjira n’Abasohoka.
Umuyobozi Mukuru w’Abinjira n’Abasohoka ashobora gusaba ibindi byangommbwa mu rwego rwo kunonosora dosiye isaba uruhushya rwo gutura.
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.